ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 3:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Maze kubona ukuntu Isirayeli w’umuhemu ari umusambanyi,+ naramwirukanye,+ muha icyemezo cy’uko dutanye kubera ubusambanyi bwe. Nyamara murumuna we Yuda w’indyarya ntibyamuteye ubwoba. Na we yaragiye aba umusambanyi.+ 9 Yibwiye ko ubusambanyi bwe nta cyo butwaye, nuko akomeza kwanduza igihugu asambana n’ibiti n’amabuye.+

  • Yeremiya 5:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Nahera he nkubabarira ibyo bintu?

      Abana bawe barantaye

      Kandi ibyo barahira si Imana.+

      Nabahaga ibyo bakeneye

      Ariko bakomeje gusambana

      Kandi bakajya mu nzu y’indaya.

  • Yeremiya 13:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Babone ibikorwa byawe by’ubusambanyi+ n’irari ryawe ryinshi,

      Babone ubusambanyi bwawe buteye isoni.

      Nabonye ibikorwa byawe biteye iseseme+

      Wakoreye ku dusozi no hanze y’umujyi.

      Uzahura n’ibyago Yerusalemu we!

      Uzakomeza guhumana kugeza ryari?”+

  • Ezekiyeli 22:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Muri wowe umugabo akorana ibikorwa bibi cyane n’umugore wa mugenzi we,+ undi agakoza isoni umukazana we* akora ibikorwa by’ubwiyandarike,+ naho undi agafata ku ngufu mushiki we, ni ukuvuga umukobwa wa papa we.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze