-
2 Ibyo ku Ngoma 33:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Yubakiye ibicaniro ingabo zose zo mu kirere mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova.+
-
-
Yeremiya 7:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Kuki mubona ko iyi nzu yitirirwa izina ryanjye, ikwiriye kuba aho abambuzi bihisha?+ Nabonye ko ari ko mubibona,” ni ko Yehova avuga.
-
-
Ezekiyeli 8:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko ndinjira, ndareba, mbona ku rukuta hose hashushanyije ibishushanyo by’ibikururuka byose n’inyamaswa zihumanye*+ n’ibigirwamana byose biteye iseseme* by’Abisirayeli.+ 11 Abayobozi b’Abisirayeli 70 bari bahagaze imbere yabyo, bahagararanye na Yazaniya umuhungu wa Shafani,+ buri wese afashe icyo batwikiraho umubavu* mu ntoki ze kandi umwotsi uhumura neza warazamukaga.+
-