-
Yeremiya 18:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “None rero, bwira abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu uti: ‘Yehova aravuga ati: “ndimo gupanga ibyago nzabateza kandi ndimo gutegura ibibi nzabakorera. Ndabinginze nimwisubireho, mureke ingeso zanyu mbi, muhindure imyifatire yanyu kandi mureke ibikorwa byanyu bibi.”’”+
-
-
Yeremiya 35:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabatuma kenshi*+ nkababwira nti: ‘ndabinginze buri wese niyisubireho areke imyifatire ye mibi+ maze akore ibyiza. Ntimukumvire izindi mana kandi ntimukazikorere. Icyo gihe, ni bwo muzakomeza gutura muri iki gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu.’+ Ariko mwanze kunyumvira kandi ntimwantega amatwi.
-
-
Ezekiyeli 18:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Mwa Bisirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ni yo mpamvu nzacira urubanza buri wese muri mwe, nkurikije imyifatire ye.+ Nimuhindukire, nimuhindukire mureke ibyaha byanyu byose, kugira ngo bitababera ikintu gisitaza, bigatuma mukora icyaha.
-