-
2 Abami 24:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Igihe abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mujyi, uwo mwami yarawuteye.
-
-
Yeremiya 28:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Dore ibyabaye muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya,+ umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Umuhanuzi Hananiya umuhungu wa Azuri, wakomokaga i Gibeyoni+ yambwiriye mu nzu ya Yehova imbere y’abatambyi n’abaturage bose ati: 2 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nzavuna umugogo* w’umwami w’i Babuloni.+ 3 Mu gihe kingana n’imyaka ibiri, nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yahavanye akabijyana i Babuloni.’”+
-
-
Daniyeli 1:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
1 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+ 2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+
-