-
Ezekiyeli 10:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Abakerubi bazamura amababa yabo, barazamuka bava ku isi ndeba. Bagiye, inziga na zo zibagenda iruhande. Bahagaze ku irembo ry’inzu ya Yehova riherereye mu burasirazuba kandi ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ryari hejuru yabo.+
-
-
Ezekiyeli 44:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
44 Nuko angarura ku irembo ryo hanze ryari ryerekeye mu burasirazuba bw’urusengero+ kandi ryari rifunze.+ 2 Hanyuma Yehova arambwira ati: “Iri rembo rizahora rikinze. Ntirigomba gukingurwa kandi nta muntu uzaryinjiriramo, kuko Yehova Imana ya Isirayeli yaryinjiriyemo.+ Ubwo rero, rigomba guhora rikinze.
-