7 Nzamenyekanisha izina ryanjye ryera mu bantu banjye, ari bo Bisirayeli kandi sinzemera ko izina ryanjye ryera ryongera gutukwa. Amahanga azamenya ko ndi Yehova,+ Uwera wa Isirayeli.’+
2 “Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “nzakura ibigirwamana byose mu gihugu+ ku buryo nta muntu uzongera kubyibuka. Nzakura mu gihugu abahanuzi+ bahanura ibinyoma kandi nta muntu uzongera kwifuza gukora ibibi.