-
Ezekiyeli 41:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ibyo inzugi z’urusengero zari zifasheho* byari bifite ishusho ya kare.+ Imbere y’ahera* hari ikintu kimeze 22 nk’igicaniro kibajwe mu giti+ gifite ubuhagarike bwa metero imwe n’igice* n’uburebure bwa santimetero 90.* Mu nguni zacyo hari inkingi, hasi* no mu mpande ari imbaho. Nuko arambwira ati: “Aya ni ameza ari imbere ya Yehova.”+
-