-
Abalewi 21:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Vugana n’abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, ubabwire uti: ‘ntihakagire umutambyi ukora ku muntu wapfuye wo mu Bisirayeli, kuko byamwanduza.+ 2 Ariko umurambo wa mwene wabo wa bugufi, yaba uwa mama we, uwa papa we, uw’umuhungu we, uw’umukobwa we, uw’umuvandimwe we, 3 cyangwa uwa mushiki we ukiri isugi* babana, akaba atarashyingirwa, ashobora kuwukoraho.
-