-
Abalewi 6:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ntibazadukore turimo umusemburo.+ Ibyo ni byo nabageneye mu maturo atwikwa n’umuriro.+ Ni ibintu byera cyane,+ kimwe n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha. 18 Umugabo wese ukomoka kuri Aroni azaturyeho.+ Ibyo ni byo nabageneye mwe n’abazabakomokaho, kugeza iteka ryose, ku bivanwa ku maturo atwikwa n’umuriro+ aturwa Yehova. Ikintu cyose kizakoreshwa mu gutunganya ibyo bitambo kizaba ikintu cyera.’”
-
-
Abalewi 7:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho icyaha:+ Icyo gitambo ni icyera cyane.
-
-
1 Abakorinto 9:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Muzi neza ko abantu bakora imirimo yo mu rusengero barya ku byo abantu baba bazanye mu rusengero. Nanone abantu bakora umurimo wo ku gicaniro batwara ku byatambiwe ku gicaniro.+
-