-
Yosuwa 14:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Uyu ni wo murage Abisirayeli bahawe mu gihugu cy’i Kanani, uwo Eleyazari umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango ya Isirayeli babahaye.+ 2 Iyo miryango icyenda n’igice cy’umuryango wa Manase,+ yahawe umurage wayo hakoreshejwe ubufindo,*+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose.
-
-
Ezekiyeli 47:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “Muzigabanye icyo gihugu, mukigabanye imiryango 12 ya Isirayeli. 22 Muzagabane icyo gihugu kibe icyanyu, muheho n’abanyamahanga batuye muri mwe, bakaba barabyaye abana igihe bari kumwe namwe. Muzabafate nk’Abisirayeli kavukire. Na bo bazahabwe umurage hamwe n’indi miryango ya Isirayeli.
-