-
Ezekiyeli 48:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ku mupaka w’akagenewe Yuda kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba, muzafateho agace gafite ubugari bw’ibirometero 13.*+ Ako gace kazabe gafite uburebure bungana n’ubw’uduce twahawe indi miryango, uhereye ku mupaka w’iburasirazuba, ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. Urusengero ruzabe hagati muri ako gace.
9 “Agace muzashyira ku ruhande kagenewe Yehova, kazabe gafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5.*
-