-
Gutegeka kwa Kabiri 16:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Inshuro eshatu mu mwaka, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Imana yanyu izatoranya. Ajye aza ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova nta kintu azanye.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 8:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nuko Salomo atambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro+ ku gicaniro+ cya Yehova yari yarubatse imbere y’ibaraza.+ 13 Buri munsi yatambaga ibitambo nk’uko Mose yabitegetse, agatamba ibyo ku Masabato,+ ibyo ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ n’ibyo ku minsi mikuru yategetswe yizihizwaga gatatu mu mwaka,+ ni ukuvuga ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando.*+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 31:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwami yafashe ku mutungo we arawutanga, kugira ngo ube ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ni ukuvuga ibitambo bitwikwa n’umuriro bya mu gitondo n’ibya nimugoroba,+ ibitambo bitwikwa n’umuriro byo ku Masabato,+ ibyatambwaga ku munsi mukuru wabaga ukwezi kwagaragaye+ n’ibyatambwaga ku yindi minsi mikuru,+ nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Yehova.
-