-
Kubara 28:11-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “‘Mu ntangiriro za buri kwezi, mujye mutambira Yehova ibimasa bibiri bikiri bito n’isekurume y’intama, n’amasekurume y’intama arindwi adafite ikibazo, afite umwaka umwe,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 12 Buri kimasa mujye mugitambana n’ituro ry’ibinyampeke+ ringana n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu inoze ivanze n’amavuta, isekurume y’intama muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta,+ 13 naho buri sekurume y’intama ikiri nto mujye muyitambana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza+ yacyo igashimisha Yehova. 14 Naho ku birebana n’amaturo ya divayi, ikimasa+ kizatambanwe na divayi ingana na litiro hafi ebyiri.*+ Isekurume y’intama izatambanwe na divayi ingana na litiro imwe irengaho gato.*+ Isekurume y’intama ikiri nto, izatambanwe na divayi yenda kungana na litiro imwe. Icyo ni cyo gitambo gitwikwa n’umuriro kizajya gitambwa buri kwezi mu mezi yose y’umwaka. 15 Nanone uzatambe umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha giturwa Yehova, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi.
-