-
Abalewi 2:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “‘Nujya gutanga ituro ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru, izabe ari imigati itarimo umusemburo, irimo amavuta, ifite ishusho y’uruziga,* cyangwa utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu inoze.
5 “‘Niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari imigati itetse ku ipanu,+ izabe ikozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta kandi itarimo umusemburo.
-