-
Gutegeka kwa Kabiri 4:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nanone nimureba mu kirere mukabona izuba, ukwezi n’inyenyeri, ni ukuvuga ibintu byose byo mu ijuru, ntibizabashuke ngo mubyunamire mubikorere,+ kuko Yehova Imana yanyu yabihaye abantu bose bo ku isi.
-
-
Yeremiya 8:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova aravuga ati: “Icyo gihe bazavana mu mva amagufwa y’abami b’u Buyuda, ay’abatware, ay’abatambyi, ay’abahanuzi n’ay’abaturage b’i Yerusalemu. 2 Bazayanyanyagiza hanze ku zuba no ku kwezi n’imbere y’ingabo zose zo mu kirere* bakundaga, bakazikorera, bakazikurikira, bakazishakisha kandi bakazunamira.+ Ntazashyirwa hamwe cyangwa ngo ashyingurwe, ahubwo azaba nk’ifumbire y’ubutaka.”+
-