-
Kuva 12:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Yehova nanyura mu gihugu aje guteza Abanyegiputa ibyago, akabona amaraso hejuru y’umuryango no ku mpande zombi z’umuryango, Yehova azanyura kuri uwo muryango kandi nta muntu n’umwe wo mu nzu yanyu azica.+
-
-
Yosuwa 2:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Abo bagabo baramusubiza bati: “Kugira ngo twubahirize ibyo waturahije, dore ibyo nawe uzakora:+ 18 Nitugaruka muri iki gihugu, tuzasange waziritse uyu mugozi uboshye mu budodo bw’umutuku ku idirishya ugiye kutumanuriramo kandi ababyeyi bawe, abo muvukana n’abo mu rugo rwa papa wawe bose muzabe muri kumwe muri iyi nzu.+ 19 Nihagira umuntu usohoka mu nzu yawe akajya hanze, amaraso ye azamubarweho, ntazatubarweho. Ariko umuntu uzagumana nawe mu nzu, akagira icyo aba, amaraso ye azatubarweho.
-