-
Ezekiyeli 10:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Abo bakerubi barazamukaga. Ni byo bya biremwa nabonye ku ruzi rwa Kebari.+ 16 Iyo bagendaga, inziga zabagendaga iruhande. Iyo bazamuraga amababa yabo bakajya hejuru y’isi, inziga ntizakataga cyangwa ngo zive iruhande rwabo.+ 17 Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, bazamuka na zo zikazamukana na bo kuko umwuka wakoreshaga ibyo biremwa* wari no muri izo nziga.
-