16 Ubwiza burabagirana bwa Yehova+ bukomeza kuba ku Musozi wa Sinayi+ kandi igicu kimara iminsi itandatu kiwutwikiriye. Bigeze ku munsi wa karindwi, Imana ihamagara Mose iri muri cya gicu. 17 Ku Bisirayeli babirebaga, babonaga ubwiza bwa Yehova bumeze nk’umuriro waka cyane hejuru ku musozi.