-
Ezekiyeli 33:30, 31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Mwana w’umuntu, abantu bawe bavuganira iruhande rw’inkuta no mu miryango y’amazu bakuvuga.+ Baravugana buri wese akabwira umuvandimwe we ati: ‘muze twumve ibyo Yehova avuga.’ 31 Bazaza ari benshi bicare imbere yawe, bavuge ko ari abantu banjye.+ Bazumva ibyo uvuga ariko ntibazabikora. Bazakoresha iminwa yabo, bakubwire amagambo yo kukubeshya* ariko mu mitima yabo bafite umururumba wo kubona inyungu zirimo ubuhemu.
-