ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 80:14-16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Mana nyiri ingabo, turakwinginze garuka.

      Reba hasi uri mu ijuru

      Maze witegereze uyu muzabibu, uwiteho.+

      15 Wite kuri icyo giti wateye ukoresheje imbaraga zawe,+

      Kandi ntiwirengagize icyo giti wateye ukagikomeza.+

      16 Icyo giti cy’umuzabibu cyaratemwe maze kiratwikwa.+

      Abantu bawe, warabacyashye bararimbuka.

  • Yesaya 5:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Ni yo mpamvu nk’uko ibirimi by’umuriro bitwika ibikenyeri

      N’ibyatsi byumye bigatwikwa n’umuriro bigashira,

      Imizi yabo izabora

      N’uburabyo bwabo butumuke nk’ivumbi,

      Kuko banze amategeko* ya Yehova nyiri ingabo,

      Bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+

  • Yeremiya 7:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye gusuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye aha hantu,+ ku bantu, ku matungo, ku biti byo mu gasozi no ku byera mu butaka. Uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro kandi nta wuzabuzimya.’+

  • Ezekiyeli 20:47
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 47 Ubwire ishyamba ryo mu majyepfo uti: ‘umva ijambo rya Yehova. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ngiye gucana umuriro wo kugutwika+ kandi uzatwika igiti cyose kibisi n’igiti cyose cyumye. Ibirimi by’uwo muriro ntibizazima+ kandi bizatwika mu maso hose* kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze