7 Washashe uburiri bwawe ku musozi muremure uri hejuru cyane+
Kandi wajyagayo ukahatambira ibitambo.+
8 Washyize urwibutso rwawe inyuma y’urugi n’icyo rufasheho.
Warantaye ukuramo imyenda wari wambaye.
Warazamutse maze uburiri bwawe ubugira bunini.
Wagiranye isezerano n’abakunzi bawe.
Wakundaga kuryama ku buriri bumwe na bo+
Kandi ukitegereza igitsina cy’umugabo.