ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 18:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 “‘Ntukagire umwana wawe utambira Moleki.*+ Ntukanduze izina ry’Imana yawe bigeze aho.+ Ndi Yehova.

  • Abalewi 20:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Ubwire Abisirayeli uti: ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli n’umunyamahanga wese utuye muri Isirayeli uzatambira umwana we Moleki,* azicwe.+ Abatuye mu gihugu bazamutere amabuye bamwice.

  • 2 Abami 16:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Peka umuhungu wa Remaliya, Ahazi+ umuhungu wa Yotamu umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi.

  • 2 Abami 16:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yakoze ibibi nk’iby’abami ba Isirayeli,+ anatwika umuhungu we,+ akora n’ibindi bintu by’amahano byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 33:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Manase+ yabaye umwami afite imyaka 12, amara imyaka 55 ategekera i Yerusalemu.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 33:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Yatwikiye+ abahungu be mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,+ akora ibikorwa by’ubumaji,+ araraguza, ajya mu bapfumu kandi ashyiraho abashitsi n’abapfumu.+ Yakoreye Yehova ibibi bikabije aramurakaza.

  • Yeremiya 7:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Bubatse ahantu hirengeye i Tofeti mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bahatwikire abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi ntigeze ntekereza.’*+

  • Ezekiyeli 20:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Narabaretse banduzwa n’ibitambo byabo igihe batwikaga umwana wese w’imfura,+ kugira ngo mbarimbure maze bamenye ko ndi Yehova.”’

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze