-
Kuva 20:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Ujye wibuka ko umunsi w’Isabato ari umunsi wera.+ 9 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu,+ 10 ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato. Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, itungo ryawe cyangwa umunyamahanga uri aho mutuye.+
-
-
Abalewi 25:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ariko mu mwaka wa karindwi ubutaka bugomba kuruhuka, ni umwaka w’isabato ya Yehova. Ntimuzabibe imbuto mu butaka bwanyu kandi ntimuzakorere imizabibu yanyu.
-
-
Abalewi 25:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Uwo mwaka wa 50 uzababere Umwaka w’Umudendezo. Ntimuzabibe kandi ntimuzasarure ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima cyangwa ngo musarure imizabibu izera ku mizabibu idakoreye.+
-