-
Ezekiyeli 6:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Abazaba barokotse bazanyibuka bari mu bihugu bazaba barajyanywemo ku ngufu.+ Bazamenya ko nababajwe n’ubuhemu* bwabo bwatumye banta+ n’amaso yabo ararikira cyane ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ Bazakorwa n’isoni kandi baterwe iseseme n’ibikorwa byabo byose bibi bakoze n’ibintu bibi cyane bakoze.+
-
-
Ezekiyeli 16:61Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
61 Uzibuka imyifatire yawe ukorwe n’isoni,+ igihe uzakira abo muvukana, ari bo bakuru bawe na barumuna bawe kandi nzabaguha bakubere abakobwa ariko bidatewe n’isezerano ryawe.’
-