28 Bose bakabije kutumva,+
Bagenda ahantu hose basebya abandi,+
Bameze nk’umuringa n’icyuma.
Bose bakora ibibi.
29 Umukozi akoresha imbaraga kugira ngo atunganye icyuma.
Yakomeje guhungiza umuriro kugeza ubwo ibintu akoresha ahungiza byahiriye, ariko nta cyo byatanze.
Nta kindi kivamo uretse icyuma kidakomeye.+
Abantu babi ntibigeze bakurwa mu bantu banjye.+
30 Abantu bazabita ifeza idafite icyo imaze,
Kuko Yehova yabanze.”+