3 Nuko ndavuga nti: “Nimutege amatwi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,
Namwe bakuru b’Abisirayeli.+
Ese ntimwagombye kuba musobanukiwe ibikwiriye ibyo ari byo?
2 Mwanga ibyiza+ mugakunda ibibi.+
Muvana uruhu ku bantu banjye, mugakura n’inyama ku magufwa yabo.+
3 Nanone murya inyama z’abantu banjye,+
Mukabakuraho uruhu,
Mukamenagura amagufwa yabo kandi mukayajanjagura,+
Akamera nk’ayo gushyira mu nkono, cyangwa nk’inyama zo gushyira mu cyungo.