-
Yeremiya 3:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ku butegetsi bw’umwami Yosiya,+ Yehova yarambwiye ati: “‘Ese wabonye ibyo Isirayeli w’umuhemu yakoze? Ajya hejuru y’umusozi wose muremure no munsi y’igiti cyose gitoshye agasambanirayo.+ 7 Na nyuma yo gukora ibyo byose, nakomeje kumubwira ngo angarukire,+ ariko ntiyangarukira. Yuda na we yakomeje kwitegereza ibyo murumuna we w’umuriganya akora.+ 8 Maze kubona ukuntu Isirayeli w’umuhemu ari umusambanyi,+ naramwirukanye,+ muha icyemezo cy’uko dutanye kubera ubusambanyi bwe. Nyamara murumuna we Yuda w’indyarya ntibyamuteye ubwoba. Na we yaragiye aba umusambanyi.+
-