-
Yeremiya 3:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Ubura amaso urebe ku dusozi turiho ubusa.
Ni he batagusambanyirije?
Wicaraga ku muhanda ubategereje,
Umeze nk’Umwarabu* wo mu butayu.
-
-
Ezekiyeli 16:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko wagize irari ryinshi ukiyambika ubusa mu bikorwa byawe by’uburaya wakoranye n’abagukunda n’ibigirwamana byawe bibi cyane kandi biteye iseseme,*+ ukaba warageze n’aho ubitambira amaraso y’abahungu bawe,+ 37 ngiye guhuriza hamwe abagukunda bose washimishaga, abo wakunze n’abo wanze. Nzabahuriza hamwe baturutse hirya no hino bakurwanye, bakwambike ubusa kandi bazakubona wambaye ubusa, nta kintu na kimwe wambaye.+
-