-
Yesaya 3:18-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Uwo munsi Yehova azabambura ubwiza:
Imirimbo yo ku maguru, udutambaro two ku mutwe n’imirimbo ifite ishusho y’ukwezi,+
19 Amaherena, ibikomo n’amavara,
20 Ibitambaro byo mu mutwe, udushene two ku maguru n’imishumi yo mu gituza,
Amacupa babikamo parufe* hamwe n’impigi,*
21 Impeta zo ku ntoki n’amaherena yo ku zuru,
22 Amakanzu yambarwa mu birori n’amakanzu y’inyuma, imyitero n’udusakoshi babikamo amafaranga,
23 Indorerwamo+ bireberamo batwara mu ntoki, imyenda yoroshye,*
Ibitambaro bazingira ku mutwe n’amavara.
-
-
Yeremiya 4:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 None se ko urimbuwe uzabigenza ute?
Wajyaga wambara imyenda y’umutuku,
Ukambara imirimbo ya zahabu
Kandi ukisiga irangi ry’umukara ku maso.
-