-
Ezekiyeli 5:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Abangana na kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo* cyangwa bicwe n’inzara. Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazicwa n’inkota mu mpande zawe zose.+ Naho abangana na kimwe cya gatatu gisigaye, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose* kandi nzabakurikiza inkota.+ 13 Icyo gihe uburakari bwanjye buzashira, umujinya nari mbafitiye ugabanuke kandi nzumva nyuzwe.+ Igihe nzaba maze kubasukaho umujinya wanjye, bazamenya ko njyewe Yehova, ari njye wavuze nkomeje ko ari njye njyenyine bagomba kwiyegurira.+
-