-
Yeremiya 49:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ibyahanuriwe Edomu. Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Ese i Temani nta bwenge bukihaba?+
Ese abafite ubushishozi ntibagitanga inama nziza?
Ese ubwenge bwabo bwaraboze?
8 Muhunge!
Musubire inyuma! Mwa baturage b’i Dedani mwe, mumanuke hasi mwihisheyo.+
Kuko igihe cyo guhana Esawu nikigera,
Nzamuteza ibyago.
-