8 Abaturage b’i Sidoni n’abo muri Aruvadi+ ni bo batwaraga ubwato bwawe.
Tiro we, abahanga bawe ni bo bayoboraga ubwato bwawe.+
9 Abantu bakuze n’abahanga b’i Gebali+ ni bo bahomaga ubwato bwawe.+
Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo baje iwawe kugira ngo muhererekanye ibicuruzwa.