-
Yesaya 23:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yehova nyiri ingabo ni we wafashe uwo mwanzuro,
Kugira ngo ateshe agaciro ubwirasi iterwa n’ubwiza bwayo bwose
No kugira ngo akoze isoni abantu bose bubahwaga bo ku isi.+
-
-
Yeremiya 25:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+
-
-
Yeremiya 25:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 abami bose b’i Tiro, abami bose b’i Sidoni+ n’abami b’ikirwa cyo mu nyanja;
-
-
Yoweli 3:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurisha ku bantu bo mu Buyuda,+
Na bo babagurishe ku bantu bo mu gihugu cya kure,
Ari bo bantu b’i Sheba. Uko ni ko Yehova avuze.
-