-
Yesaya 36:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Dore wishingikirije ku mwami wa Egiputa umeze nk’urubingo rusadutse. Nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagitobora. Ibyo ni byo Farawo umwami wa Egiputa akorera abamwiringira bose.+
-
-
Yeremiya 37:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Icyo gihe ingabo za Farawo zari zaraje zivuye muri Egiputa.+ Abakaludaya bari bagose Yerusalemu bumvise iyo nkuru basubira inyuma, bareka Yerusalemu.+ 6 Nuko Yehova abwira umuhanuzi Yeremiya ati: 7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza, muti: “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+
-