-
Yeremiya 43:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara gikomeye, azicwa n’icyo cyorezo, uzaba akwiriye kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwa ku ngufu kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota, azicwa n’inkota.+ 12 Nzatwika amazu y’imana zo muri Egiputa+ kandi Nebukadinezari azatwika ayo mazu* maze imana zaho azijyane ku ngufu. Azifubika iki gihugu cya Egiputa nk’uko umwungeri* yifubika umwenda kandi azavayo amahoro.* 13 Azamenagura inkingi z’i Beti-shemeshi* mu gihugu cya Egiputa, atwike n’amazu* y’imana zo muri Egiputa.”’”
-