-
Ezekiyeli 29:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye gutuma Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni afata igihugu cya Egiputa.+ Azatwara ubutunzi bwaho, atware ibintu byinshi byaho kandi agisahure. Ibyo ni byo bizaba ibihembo by’ingabo ze.’
20 “‘Nzamuha igihugu cya Egiputa, kibe igihembo cy’akazi katoroshye yakoze arwanya Tiro kuko ari njye bakoreraga,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
-