-
Daniyeli 1:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Ibintu byose bisaba ubwenge n’ubuhanga umwami yababazaga, yasangaga babirusha inshuro 10 abatambyi bakoraga iby’ubumaji n’abashitsi+ bari mu bwami bwe bwose.
-
-
Daniyeli 5:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Mu bwami bwawe hari umugabo* ufite umwuka w’imana zera. Ku butegetsi bwa papa wawe yagaragaje ko asobanukiwe, ko afite ubushishozi n’ubwenge bumeze nk’ubw’imana.+ Papa wawe, ni ukuvuga Umwami Nebukadinezari, yamugize umutware w’abatambyi bakora iby’ubumaji, abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri.+ Mwami, papa wawe ni we wabikoze. 12 Kuko Daniyeli uwo umwami yise Beluteshazari,+ yari afite umwuka udasanzwe, ubumenyi n’ubushishozi bwo gusobanura inzozi, ibisakuzo no gusubiza ibibazo bikomeye.*+ None rero, nibatumeho Daniyeli kandi aragusobanurira iyo nyandiko.”
-