34 “Icyo gihe kirangiye,+ njyewe Nebukadinezari narebye mu ijuru maze ngarura ubwenge. Nuko nsingiza Isumbabyose, nshima Ihoraho iteka ryose nyihesha ikuzo, kuko ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose n’ubwami bwayo bukaba buhoraho uko ibihe bisimburana.+