-
Gutegeka kwa Kabiri 28:63, 64Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza kandi agatuma muba benshi, ni ko Yehova azishimira kubarimbura mugashiraho. Muzashira mu gihugu mugiye kwigarurira.
64 “Yehova azabatatanyiriza mu bindi bihugu byose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana mutigeze mumenya, yaba mwebwe cyangwa ba sogokuruza banyu, ni ukuvuga imana z’ibiti n’amabuye.+
-
-
Yosuwa 23:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ariko nk’uko Yehova Imana yanyu yabakoreye ibintu byiza byose yari yarabasezeranyije,+ ni na ko Yehova azabateza ibyago* byose yavuze kandi akabarimbura mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+ 16 Nimutubahiriza isezerano mwagiranye na Yehova Imana yanyu kandi mugakorera izindi mana mukazunamira, Yehova azabarakarira cyane+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+
-
-
1 Abami 9:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ariko mwe n’abana banyu nimuhindukira mukareka kunkurikira, ntimukomeze kumvira amategeko n’amabwiriza nabahaye maze mukajya gukorera izindi mana mukazunamira,+ 7 nanjye nzirukana Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe.+ Kandi abantu bo mu bihugu byose bazasuzugura* Abisirayeli bajye babaseka.+
-