3 “None rero baturage b’i Yerusalemu namwe abatuye i Buyuda,
Nimuducire urubanza njye n’umurima wanjye w’imizabibu.+
4 Ni iki kindi nari gukorera umurima wanjye w’imizabibu
Naba ntarakoze?+
Kuki nakomeje kwitega ko uzera imizabibu myiza,
Ariko wajya kwera ukera imizabibu mibi gusa?