-
Abacamanza 20:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko wa Mulewi,+ umugabo wa wa mugore wishwe, arabasubiza ati: “Njye n’umugore* wanjye twageze i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini dushaka aho twacumbika. 5 Abaturage b’i Gibeya baranteye bagota inzu nari narayemo. Baje bashaka kunyica, ariko basambanya umugore wanjye nuko arapfa.+ 6 Ubwo rero nafashe umurambo w’umugore wanjye nywucamo ibice mbyohereza aho Abisirayeli batuye hose,+ kuko bari bakoze igikorwa giteye isoni kandi kigayitse muri Isirayeli.
-