9 Kuko ari abantu bigomeka;+ ni abana batavugisha ukuri,+
Banga kumva itegeko rya Yehova.+
10 Babwira aberekwa bati: ‘ntimukarebe,’
Bakanabwira abahanuzi bati: ‘ntimukaduhanurire ibintu by’ukuri,+
Ahubwo mujye mutubwira ibintu bidushimisha, mwerekwe ibidushuka.+
11 Nimuhindure inzira muve mu nzira murimo.
Murekere aho kutubwira iby’Uwera wa Isirayeli.’”+