ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 2:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Bataye Yehova bakorera Bayali n’ibishushanyo bya Ashitoreti.+

  • Abacamanza 3:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga, bibagirwa Yehova Imana yabo, basenga Bayali+ n’inkingi z’ibiti*+ abantu bo muri ibyo bihugu basengaga.

  • 1 Abami 16:30-32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Ahabu umuhungu wa Omuri yakoze ibikorwa Yehova yanga, arusha abami bamubanjirije bose.+ 31 Uretse no kuba yarakoze ibyaha nk’ibyo Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati yakoze, yarenzeho ashaka Yezebeli+ umukobwa wa Etibayali umwami w’i Sidoni,+ maze atangira gukorera Bayali+ no kuyunamira. 32 Yubakiye Bayali igicaniro mu rusengero rwa Bayali+ yubatse i Samariya.

  • 1 Abami 18:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 None hamagaza Abisirayeli bose bansange ku Musozi wa Karumeli,+ uhamagaze n’abahanuzi ba Bayali 450 n’abahanuzi 400 basenga inkingi y’igiti,*+ barira ku meza ya Yezebeli.”

  • 2 Abami 17:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 2 Abami 17:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Baretse amategeko yose ya Yehova Imana yabo, bicurira ibishushanyo* by’ibimasa bibiri,+ n’inkingi y’igiti* yo gusenga+ kandi bunamira ingabo zose zo mu kirere*+ bakorera na Bayali.+

  • Hoseya 2:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Nzamuhana muziza iminsi yose yamaze atambira ibitambo ibishushanyo bya Bayali,+

      Igihe yirimbishaga yambara impeta n’ibindi bintu by’umurimbo, agakomeza gukurikira abakunzi be

      Maze akanyibagirwa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze