5 Dore muba muvuga muti: ‘iminsi mikuru iba mu gihe ukwezi kwagaragaye izarangira ryari,+ ngo twigurishirize ibinyampeke?
Isabato izarangira ryari,+ ngo twicururize imyaka?
Igipimo gipima ibinyampeke tuzakigira gito,
Ibiciro tubizamure,
Kandi twice iminzani kugira ngo twibe.+
6 Umuntu ubaho mu buzima bworoheje tuzamugura ifeza,
Umukene tumugure igiciro nk’icy’umuguru w’inkweto+
Kandi twicururize ibisigazwa by’ibinyampeke.’