-
Gutegeka kwa Kabiri 6:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ko azaha+ ba sogokuruza banyu Aburahamu, Isaka na Yakobo, igihugu gifite imijyi minini kandi myiza utubatse,+ 11 gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibyobo by’amazi* utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga,+ 12 uzirinde kugira ngo utibagirwa Yehova+ wagukuye mu gihugu cya Egiputa aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 8:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu meza mukayaturamo,+ 13 inka n’imikumbi yanyu bikiyongera, mukagira ifeza na zahabu nyinshi, ndetse n’ibyo mutunze byose bikiyongera, 14 ntimuzishyire hejuru+ ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,+
-