ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 7:24-26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bafata Akani+ ukomoka kuri Zera, bafata ya feza na wa mwenda bambara mu birori, ya zahabu,+ abahungu be, abakobwa be, ikimasa cye, indogobe ye, intama ze, ihene ze, ihema rye n’ibintu byose yari atunze, nuko babijyana mu Kibaya cya Akori.+ 25 Yosuwa aramubaza ati: “Kuki waduteje ibyago?*+ Uyu munsi nawe Yehova agiye kuguteza ibyago.” Nuko Abisirayeli bose bamutera amabuye,+ we n’abagize umuryango we, maze barabatwika.+ Uko ni ko babicishije amabuye. 26 Bamurunzeho ikirundo kinini cy’amabuye, n’ubu kiracyahari. Nuko Yehova areka kubarakarira.+ Ni yo mpamvu aho hantu hiswe Ikibaya cya Akori* kugeza n’ubu.

  • Yesaya 65:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Muri Sharoni+ ni ho intama zizajya zirisha

      Kandi mu Kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya ziruhukira.

      Ibyo nzabikora kugira ngo bigirire akamaro abantu banjye banshaka.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze