-
Yesaya 11:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Isega izabana amahoro n’umwana w’intama,+
Ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene,
Inyana n’intare* n’itungo ribyibushye bizabana*+
Kandi umwana muto ni we uzabiyobora.
7 Inka n’idubu bizarisha hamwe
Kandi izo zizabyara zizaryama hamwe.
Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+
8 Umwana wonka azakinira ku mwobo w’inzoka ifite ubumara
Kandi umwana muto azashyira ukuboko kwe ku mwobo w’inzoka ifite ubumara.
-