-
1 Samweli 19:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Sawuli yongera kohereza ba bantu kwa Dawidi, arababwira ati: “Nimugende mumuterurane n’uburiri bwe mumunzanire mwice.”+ 16 Abo bantu binjiye basanga ku buriri hari igishushanyo cya terafimu, ahajya umutwe hari umwenda umeze nk’akayunguruzo uboshye mu bwoya bw’ihene.
-