-
2 Abami 17:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Bakomeje kwanga amabwiriza ye n’isezerano+ yari yaragiranye na ba sekuruza, banga n’ibyo yabibutsaga kugira ngo ababurire,+ bakurikira ibigirwamana bitagira umumaro,+ na bo ubwabo bahinduka abantu batagira umumaro,+ bigana abantu bo mu bihugu byari bibakikije kandi Yehova yari yarababujije kubigana.+
16 Baretse amategeko yose ya Yehova Imana yabo, bicurira ibishushanyo* by’ibimasa bibiri,+ n’inkingi y’igiti* yo gusenga+ kandi bunamira ingabo zose zo mu kirere*+ bakorera na Bayali.+
-