ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 17:10-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Bashingaga inkingi z’ibiti n’iz’amabuye* zisengwa+ kuri buri gasozi no munsi y’igiti cyose gitoshye.+ 11 Batambiraga ibitambo aho hantu hose hirengeye, umwotsi wabyo ukazamuka, nk’uko abantu bo mu bihugu Yehova yari yarirukanye kugira ngo abihe Abisirayeli babigenzaga.+ Bakomeje gukora ibintu bibi kugira ngo barakaze Yehova.

      12 Bakomeje gukorera ibigirwamana biteye iseseme,*+ ibyo Yehova yari yarababwiye ati: “Ntimukabisenge!”+

  • Yeremiya 2:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 ‘Kera navunaguye umugogo* wawe+

      Kandi mpambura imigozi yari ikuziritse.

      Ariko waravuze uti: “sinzagukorera,”

      Kuko waryamaga ugaramye ku gasozi kose karekare no munsi y’igiti cyose gitoshye,+

      Akaba ari ho usambanira.+

  • Ezekiyeli 20:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Nabazanye mu gihugu nari nararahiye ko nzabaha.+ Iyo babonaga udusozi tureture n’ibiti bitoshye,+ batangiraga gutamba ibitambo byabo, bagatura n’amaturo yabo andakaza, bakahatambira ibitambo bifite impumuro nziza* kandi bakahasukira amaturo yabo y’ibyokunywa.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze